Amamaza hano
Karongi : Abarimu bisuzumye nyuma y’imitsindishirize itari myiza
AmakuruRwanda

Karongi : Abarimu bisuzumye nyuma y’imitsindishirize itari myiza

Abarezi bo mu Karere ka Karongi bagaragaje imbogamizi zituma abanyeshuri benshi bagorwa n’Imibare n’Icyongereza, zirimo ubumenyi buke bw’Icyongereza kuri bamwe mu barimu n’ababyeyi badaha abana umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo mu rugo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min70
Dukurikire

Ibi byagaragajwe nyuma y’isesengura ryakozwe n’Akarere ka Karongi ku musaruro w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2025/2026. Nubwo aka karere kaje ku mwanya wa gatatu mu mashuri abanza no ku wa gatanu mu yisumbuye ku rwego rw’igihugu, ubuyobozi bwako bwagaragaje ko hakiri ibibazo mu masomo amwe n’amwe.

Mwiza Ernest, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere wakoze iri sesengura, yavuze ko mu banyeshuri 7.825 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, 60% batsindiye hejuru y’amanota 60%. Abatsindiye hejuru ya 90% ni 138, bangana na 1,7%, hafi ya bose biga mu mashuri yigenga arimo Étoile Rubengera School, Indatwa Rubengera na École la Lumière yo mu Murenge wa Bwishyura.

Amamaza hano

Ati: “Dufashe isomo ku rindi, dusanga abanyeshuri 53% baratsinzwe mu isomo ry’imibare, naho 28% batsindwa isomo ry’Icyongereza.”

Umuyobozi wa GS Bigugu, Tugirimana Mathias, yavuze ko bamwe mu banyeshuri birinda imibare kuko bayifata nk’isomo risaba gukora cyane. Ku bijyanye n’Icyongereza, yavuze ko hakiri abarimu benshi batangiye kukiga bakuze.

Umuyobozi wa GS Gishyita, Marie Chantal Niweneza, na we yavuze ko hari abarimu batigisha Icyongereza neza, bamwe bakigisha muri urwo rurimi ariko bagasobanura mu Kinyarwanda, bigatuma abanyeshuri batamenya kurukoresha. Yongeyeho ko ababyeyi badaha abana umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo no gukora imyitozo y’imibare.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gérard, yavuze ko bidakwiye ko abanyeshuri batsindwa ayo masomo, cyane ko Isi igenda irushaho gushingira ku ikoranabuhanga, na ryo rikenera ubumenyi bw’imibare.

INDI NKURU WASOMA : Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yakoze impanuka

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikirana imitangire y’amasomo, kugira ngo integanyanyigisho zirangirire igihe kandi haboneke umwanya wo gusubiramo amasomo no gufasha abanyeshuri gusobanukirwa n’ibyo batumvise neza.

Mu Karere ka Karongi habarurwa ibigo by’amashuri 194 byigamo abanyeshuri ibihumbi 110.

KarongiAbarimu

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.