
Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yakoze impanuka
Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, ubwo yari atashye agana iwe i Nyamirambo, mu gace kazwi nko kwa Mutwe.

Gatete Jimmy
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine n’igice z’ijoro, ubwo uyu mutoza yari atwaye imodoka ye. Nubwo yari ikomeye, ku bw’amahirwe nta muntu wayiguyemo.
Amakuru yatangajwe na UMUSEKE avuga ko Kirasa yari mu rugendo rwerekeza iwe ubwo yahuye n’umumotari wamwitambitse mu muhanda. Mu kugerageza kumuhunga, imodoka yari atwaye yahise iyubama.
Abatanze amakuru kuri iki kinyamakuru bavuze ko ibyabaye byashoboraga kugira ingaruka zikomeye, ariko Kirasa n’abandi bantu bashobora kuba bari hafi y’aho impanuka yabereye ntibahasize ubuzima.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Kirasa Alain ari mu kazi ko gutoza Gorilla FC, ikipe ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
INDI NKURU WASOMA : Impinduka mu rubanza rwa DC Clement
Gusa, amakuru arambuye ku byangiritse kuri iyo modoka, niba hari uwakomeretse ndetse n’ibindi byakurikiye impanuka ntaratangazwa.

Kugeza ubu, nta makuru ahari agaragaza niba inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zatangiye iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Ibitekerezo