Amamaza hano
Karongi: Abantu barenga 140 bakatiwe kubera ubucukuzi butemewe
AmakuruRwanda

Karongi: Abantu barenga 140 bakatiwe kubera ubucukuzi butemewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu myaka ibiri ishize abantu barenga 140 bakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ine, bazira gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2820
Dukurikire

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabigarutseho ku wa 24 Nzeri 2026, mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye n’abanyamakuru.

Ibi bibaye nyuma y’igihe abaturage bafite imirima hafi y’imigezi ya Nyabahanga, Musogoro na Mashiga bavuga ko ibikorwa by’abakora ubucukuzi butemewe bazwi nka “Munyongoro” bibabangamira.

Amamaza hano

Meya Muzungu yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo gufata abagaragawe muri ubwo bucukuzi no kubashyikiriza inkiko, ndetse no gukuraho mu nshingano abayobozi bagaragayeho gukingira ikibaba ababukora.

Ati: “Kugeza ubu tumaze kugira abantu basaga 140 bakatiwe hagati y’amezi atandatu n’imyaka ine kubera ubucukuzi butemewe, kuko bubangamiye ibidukikije.”

INDI NKURU WASOMA : U Rwanda na Ukraine byakuyeho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi

Yavuze ko mbere bamwe mu bafatwaga bajyanwaga mu bigo by’inzererezi, ariko nyuma yo kuva muri ibyo bigo bakagaruka muri ubwo bucukuzi.

Meya Muzungu yavuze ko ibihano byafashwe byagize uruhare mu kugabanya iki kibazo, nubwo ubucukuzi butemewe butaracika burundu mu Karere ka Karongi.

Yatangaje ko mu Mirenge ya Gashari na Murundi hashize amezi atandatu nta kibazo nk’iki cyongera kugaragara.

Mu bandi bafatiwe mu bikorwa byo gukingira ikibaba ubucukuzi butemewe harimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera n’uwari umukozi wa DASSO mu Murenge wa Murundi, bombi bakirukanwa mu kazi.

KarongiMuzungu Gerald

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.