Amamaza hano
Karongi: Umugabo akurikiranyweho gusambanya abana batanu
AmakuruRwanda

Karongi: Umugabo akurikiranyweho gusambanya abana batanu

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya abana batanu b’abaturanyi, bose bari hagati y’imyaka itanu n’icyenda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min1190
Dukurikire

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero, mu Murenge wa Rwankuba, bivugwa ko ibyo bikorwa yabikoze mu bihe bitandukanye.

Amakuru y’abaturanyi avuga ko uyu mugabo yajyaga ashuka abana akoresheje amandazi na biscuits, cyangwa akabasezeranya ibintu bitandukanye. Hari n’igihe yabahaga ibyo kurya cyangwa akabemerera kubibaha, abana bakaza kumusanga ku isanteri nyuma kugira ngo bamwibutse ibyo yabemereye.

Amamaza hano

Umwe mu baturanyi yabwiye IGIHE ko amakuru y’icyo kibazo yatangiye kumenyekana nyuma y’uko umwe mu bana avuze ko uyu mugabo yamusambanyije. Ibyo byatumye n’abandi bana batanga amakuru ku byo bakorewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Niyonsaba Félicien, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.

Ati: “Nibyo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batanu. Afungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura.”

Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe ari umuntu ukunda gusabana n’abandi, ndetse ngo mu myaka yashize yakundaga gutereta abagore b’abandi, ariko nyuma akaza kubireka.

INDI NKURU WASOMA : Muhoozi Kainerugaba yamaganye ibitero bya Houthi kuri Saudi Arabia

Icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi kiri mu byaha bidasaza. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu.

Uyu mugabo aracyakekwaho icyaha, bityo ibimenyetso n’uburyozwe bwacyo bikazagenwa n’inzego zibifitiye ububasha n’urukiko.

KarongiRIB

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Karongi: Umugabo akurikiranyweho gusambanya abana batanu - Tugezo