Amamaza hano
Kayonza : Abayobozi bashya basabwe gufasha mu kurwanya imirire mibi y’abana
AmakuruRwanda

Kayonza : Abayobozi bashya basabwe gufasha mu kurwanya imirire mibi y’abana

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza barasaba abayobozi b’imidugudu batowe kongera gukangurira ingo guhinga uturima tw’igikoni, mu rwego rwo gufasha abana kubona indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min70
Dukurikire

Liberatha Uwineza, utuye mu Mudugudu wa Ruvumu, mu Murenge wa Nyamirama, avuga ko mu myaka yashize ingo nyinshi zari zifite uturima tw’igikoni, ariko ko tumaze kugabanuka, bigatuma imiryango imwe n’imwe itagihinga imboga zo kurya.

Ati: “Mu myaka yashize, twari dufite uturima tw’igikoni twinshi, ariko umubare watwo waragabanutse. Hari ingo zitongeye kuduhinga, ugasanga hari abana bafite ibibazo by’imikurire, bamwe bafite imirire mibi.”

Amamaza hano

Uwineza avuga ko yifuza ko abayobozi batowe ku wa 24 Ukwakira 2026 bajya basura ingo, bakazikangurira kongera guhinga uturima tw’igikoni kandi bagakurikirana niba twitabwaho.

Imibare y’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda bwo mu 2025 igaragaza ko 28,3% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Kayonza bagwingiye.

Jean Paul Mugabe, watorewe kuyobora Umudugudu wa Ruvumu utuwe n’ingo zisaga 200, yavuze ko komite ayoboye izafatanya n’abajyanama b’ubuzima gukurikirana imikurire y’abana no gushishikariza imiryango kubagaburira indyo yuzuye.

Yavuze ko bazita no ku mikorere y’ibigo byita ku mikurire y’abana bato, kugira ngo abana babone ubufasha bukwiye kandi ibibazo by’imirire mibi bitahurwe hakiri kare.

Mugabe yongeyeho ko bazakangurira ingo guhinga imboga, kuko kuzibona hafi bifasha imiryango kugabanya amafaranga yazitangwagaho, cyane cyane ifite amikoro make.

INDI NKURU WASOMA : DJ Brianne yabuze umubyeyi

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, Fred Hategekimana, yasabye abayobozi bashya gukorana n’abandi batowe, kumva ibibazo by’abaturage no kubishakira ibisubizo biri mu nshingano zabo.

KayonzaAbayobozi bashya

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.