
Kenya : Eric Omondi yatawe muri yombi
Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, yatawe muri yombi na Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yakusanyaga imikono y’abaturage bashyigikiye igitekerezo cyo kugabanya umubare w’uturere tugize iki gihugu.
Omondi yafatiwe imbere y’inyubako ya Nairobi National Archives mu Mujyi wa Nairobi, aho yari mu gikorwa cy’amahoro cyo gusaba ko imiterere y’imiyoborere ya Kenya ivugururwa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi amwambika amapingu, akamwinjiza mu modoka ya Polisi. Omondi yumvikanye abaza abapolisi impamvu bamuta muri yombi n’aho bari kumujyana, ariko ntibamuhaye ibisubizo.
Uyu munyarwenya, usigaye uzwi cyane mu bikorwa byo gusaba impinduka mu miyoborere, asaba ko uturere twa Kenya tugabanywa tukava kuri 47 tukagera ku munani, nk’uko byari bimeze mbere y’ivugururwa ry’imiyoborere.
Arasaba kandi gukuraho Sena, imyanya y’abadepite b’abagore bahagarariye intara, ndetse no kugabanya umubare w’abagize inteko z’uturere n’abayobozi bashyirwaho batanyuze mu matora.
Omondi avuga ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yari igitekerezo cyiza, ariko ko ubu Abanya-Kenya baremerewe n’imisoro ikoreshwa mu guhemba umubare munini w’abayobozi.
INDI NKURU WASOMA : RIB yerekanye 39 mu bantu 81 bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri
Yari yatangaje ko imikono yakusanywaga izashyikirizwa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, kugira ngo harebwe niba hakorwa kamarampaka kuri izi mpinduka.
Aho Omondi yajyanywe nyuma yo gufatwa ntihahise hamenyekana.
Si ubwa mbere afatwa. Muri Kamena 2026, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta nyuma y’imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’ibiciro bya lisansi.

Ibitekerezo