
RIB yerekanye 39 mu bantu 81 bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 39 mu 81 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Abandi 42 baracyakorwaho iperereza.
Abo 39 berekanwe ku cyicaro gikuru cya RIB mu Mujyi wa Kigali ku wa 5 Nzeri 2026. Harimo abagabo 27 n’abagore 12, bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa byabereye ku bigo 254 byo mu turere dutandukanye.
Mu bafashwe harimo abayobozi b’uturere bungirije babiri, ari bo Mukanyandwi Janvière wo mu Karere ka Kirehe na Muhayeyezu Joseph Désiré wo mu Karere ka Nyamasheke. RIB yavuze ko kandi hafashwe abakozi bashinzwe uburezi n’abandi bantu bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi.
INDI NKURU WASOMA :Umuryango w’Abibumbye watoye ku ikarita igaragaza neza ubunini bwa Afurika
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abakekwaho gukopeza abanyeshuri bakoreshaga imvugo zitandukanye bahisha icyo bakoraga, bakabyita “gufasha abana”, “gutekinika” cyangwa “gukora umuti”.
Yagaragaje ko hari aho ibisubizo by’abanyeshuri byahuzaga ku buryo budasanzwe, ndetse bamwe bagahabwa ibisubizo nyuma yo gutangira gukora ikizamini.
Muri Nyamasheke, RIB yavuze ko hari umwarimu ukekwaho gufotora ibibazo by’ikizamini akoresheje telefoni, akabyoherereza undi mukozi kugira ngo akoreshe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gushaka ibisubizo, nyuma bikacapwa bigahabwa abanyeshuri.
RIB kandi yavuze ko mu iperereza hakoreshejwe ubuhamya bw’abanyeshuri bagiye bavuga uko bahawe ibisubizo.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri 7.188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera, bakaba bagomba kubisubiramo.

Ibitekerezo