
Kigali : Yakomeje gufungwa nyuma yo gusaba kurekurwa ajya konsa umwana
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Kangabe Benitha, wahoze ari inzobere mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Rwanda FDA, akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Kangabe afunzwe hamwe n’abandi bakozi ba Rwanda FDA, barimo Prof. Emile Bienvenu wahoze ayobora iki kigo, mu iperereza ku nganda zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse na Kerry Taste and Nutrition Rwanda.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye ku wa 17 Nzeri 2026, Kangabe yasabye urukiko kurekurwa by’agateganyo, agaragaza ko afite abana bato, harimo umwana utarageza ku myaka ibiri, kugira ngo ajye kumwonsa.
Yagize ati: “Mwamuha uburenganzira bwo konka.”
Umunyamategeko we na we yasabye urukiko kubaha agaciro ko afite umwana ukiri muto ucyonka, avuga ko bitumvikana ko icyo kibazo kititabwaho.
Ati: “Biratangaje ko Benitha yagaragaje ko afite umwana muto ucyonka, urukiko ntirubihe agaciro.”
Umushinjacyaha ariko yavuze ko icyo kibazo kidakwiye guhinduka impamvu yo gufungura uregwa, ati: “Ibyo ni amarangamutima adakwiye kuza.”
Ku wa 28 Nzeri 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Kangabe n’abo bareganwa bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwavuze ko rwashingiye ku mpamvu zikomeye zigaragaza ko bakekwaho ibyaha ndetse n’uburemere bwabyo.
Ku birebana na Kerry Taste and Nutrition, Kangabe yari yasobanuye ko we na bagenzi be boherejwe mu bukangurambaga bwo gusaba uruganda gukurikiza amabwiriza, aho kuba ubugenzuzi bwari bugamije kurufunga.
INDI NKURU WASOMA : Batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyiri akabari
Urukiko ariko rwavuze ko ibyo bisobanuro bidahagije, kuko iperereza ryagaragaje impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha. Rwavuze kandi ko abakozi ba Rwanda FDA bari bafite inshingano zo kugaragaza amakosa y’ubuziranenge basanze mu ruganda, kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.
Kangabe yari yabanje gutegekwa gufungwa iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 3 Nzeri 2026.

Ibitekerezo