Amamaza hano
Kirehe : Barinubira ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato
AmakuruRwanda

Kirehe : Barinubira ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato

Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe, barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, bavuga ko hari n’igihe amara umunsi wose adahari, ibikorwa bibinjiriza amafaranga bigahagarara.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min0
Dukurikire

Bamwe mu bafite ibikorwa bishingiye ku mashanyarazi bavuga ko iki kibazo kibateza igihombo, kikabangamira n’abaturage baba bakeneye serivisi zabo.

Nzabandora Alphonse, utuye mu Mudugudu wa Gatari, mu Kagari ka Nyakerera, ufite icyuma gisya imyaka, avuga ko iyo umuriro ubuze abakiriya bategereza abandi bakigendera batabonye serivisi.

Amamaza hano

Ati: “Iyo umuriro ugiye ukamara umunsi wose udahari, ibikorwa birahagarara. Abantu baba baje gusya barategereza, abandi bakigendera. Ibyo bituma mbura amafaranga nari kwinjiza.”

Ntabareshya, umwe mu bogoshi bo muri ako Kagari, na we avuga ko ibura ry’amashanyarazi rimubuza gukomeza akazi, rimwe na rimwe rikabangamira imikoranire ye n’abakiriya.

Yagize ati: “Hari igihe umuriro ugenda ntangiye kogosha umukiriya. Ashobora gutaha atishimye kuko mba namwogoshe igice kimwe gusa, kandi atari jye wateje icyo kibazo.”

N’abaturage bajya gusya imyaka kugira ngo babone ifu yo gutegura amafunguro bahura n’imbogamizi. Maniragena Leotine avuga ko iyo ageze ku cyuma gisya agasanga umuriro udahari, gahunda yo gutegurira umuryango amafunguro ihinduka, rimwe na rimwe bakaburara.

Abaturage basaba ko iki kibazo cyashakirwa igisubizo kirambye kugira ngo ibikorwa byabo bidakomeza guhagarara.

INDI NKURU WASOMA : Impinduka mu rubanza rwa DC Clement

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Kirehe, Mupenzi Théogène, yavuze ko iki kibazo kizwi, ariko ko nta kibazo gikomeye cy’amashanyarazi gihari. Yasobanuye ko mu gihe cy’imvura ibiti bishobora kugwa ku miyoboro, bigatuma umuriro ubura mu gace runaka.

Yasabye abaturage kujya bamenyesha REG igihe umuriro ubuze kugira ngo ikibazo gikurikiranwe vuba.

Mu Karere ka Kirehe, ingo zirenga 70% zimaze kugezwaho amashanyarazi, nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza.

KireheAmashanyarazi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Kirehe : Barinubira ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato - Tugezo