
Lil G yatangaje ko ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali
Umuraperi Lil G yatangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa w’i Kigali witwa Isimbi Kevine, nyuma y’igihe gito atandukanye n’umugore bari barakundaniye muri Pologne.
Lil G yabitangaje nyuma yo kugaragaza Isimbi Kevine ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize ubutumwa bwatumye benshi bakeka ko uyu mukobwa yaba ari we bakundana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, avuga ko yamusimburiye umugore bari barakundanye ubwo yari atuye mu Burayi.
Ati: “Uyu ni we wakuyemo wa muzungu, ubu ndaryohewe!”
Lil G yari amaze igihe aba muri Pologne, aho yimukiye mu 2022. Mu 2025, ni bwo yemeje ko yari mu myiteguro yo gukora ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri bari basanzwe babana.
INDI NKURU WASOMA : U Rwanda rwatomboye RDC n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika
Icyakora, muri Werurwe 2026, Lil G yatangaje ko yatandukanye na Emilia, anavuga ko yari afite gahunda yo gutaha mu Rwanda kuko yari akumbuye umuryango, inshuti n’abavandimwe.
Muri Mata 2026, uyu muhanzi yasubiye mu Rwanda, ari na ho yaje guhura na Isimbi Kevine, ubu yemeza ko ari we mukundana.

Ibitekerezo