Amamaza hano
Mimuri: Abaturage baratakambira inzego kubakiza urugomo n’ubujura
AmakuruRwanda

Mimuri: Abaturage baratakambira inzego kubakiza urugomo n’ubujura

Abatuye mu isantere ya Mimuri, mu Karere ka Nyagatare, barasaba inzego z’umutekano gukaza ingamba zo guhangana n’insoresore zibategera mu nzira, zikabambura telefoni ndetse zikabakubita, bamwe bakaba barakomerekejwe.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2760
Dukurikire

Abaturage bavuga ko ibi bikorwa bibatera ubwoba, bikabangamira ubwisanzure bwabo n’imibereho yabo ya buri munsi.

Mundere Joseph, umwarimu w’imyaka 52, yavuze ko yatezwe inshuro ebyiri, aho aheruka gukubitwa no kwamburwa telefoni.

Amamaza hano

Ati: “Natezwe mu ma saa Mbiri, kandi bimbayeho ku nshuro ya kabiri. Ubu uretse kunkomeretsa bananyambuye telefoni. Turasaba inzego bireba kudufasha izo nsoresore zitwambura zigafatwa.”

Umutesi Jeanette na we yavuze ko yashikujwe telefoni ubwo yavaga mu modoka ahitwa ku Bayehova, asaba ko iki kibazo gikemurwa.

Abandi baturage bavuga ko urugomo rutagarukira mu nzira gusa, kuko hari n’abajura babasanga mu ngo nijoro bakabiba.

Tusingure Vanisi wo mu Mudugudu w’Indahemuka yagize ati: “Ubujura hano burakabije. Mu nzira bagushikuza telefoni, hari n’ubwo badusanga mu rugo bakatwiba mu nzu nijoro. Turasaba umutekano kuko tubona hariho irondo ry’umwuga.”

Abantu 18 bakekwaho urugomo barafashwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuri, Ingabire Jenny, yemeje ko ikibazo cy’urugomo n’ubujura kizwi, ndetse ko inzego z’umutekano zatangiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Ni ikibazo twamenye kandi twaragikurikiranye ku bufatanye na Polisi. Hari abamaze gufatwa, ndetse hari n’abafashwe nyuma y’uko hamaze kwakirwa ibirego by’abaturage.”

INDI NKURU WASOMA : Umunyarwanda yasezerewe mu gisirikare cya Amerika nyuma y’imyaka 26

Uyu muyobozi yatangaje ko hamaze gufatwa abantu 18 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, barimo abagore babiri.

Yasabye abishora mu bikorwa by’urugomo kubireka, bagashaka imirimo yemewe ibateza imbere, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo inzego zibafashe gukumira ibyaha.

NyagatareMimuri

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Mimuri: Abaturage baratakambira inzego kubakiza urugomo n’ubujura - Tugezo