
MINALOC igiye kubaza abayobozi basiragiza abaturage
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze basaba abaturage kubanza kwandikisha ibibazo byabo ku rubuga Mbaza mbere yo kubikemura, kugira ngo bagaragare nk’abakemuye byinshi, batazihanganirwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabivugiye mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.
Ibiganiro byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Abaturage Ubuyobozi n’Ubushobozi yo mu 2021, aho hagaragajwe intambwe imaze guterwa n’imbogamizi zigikoma mu nkokora serivisi zihabwa abaturage.
Mu bibazo byagarutsweho harimo imikoreshereze y’urubuga Mbaza, rwatangijwe muri Mutarama 2026 kugira ngo abaturage bageze ibibazo ku buyobozi bitabagoye. Kugeza ubu, Minisitiri Habimana yavuze ko ibibazo birenga miliyoni 1,5 byamaze gukemurwa binyuze kuri uru rubuga.
Icyakora, Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko hari abayobozi bahatira abaturage kubanza gushyira ibibazo kuri uru rubuga, nubwo bashobora kubikemura bahuye na bo, bagamije kongera imibare y’ibyo bakemuye.
Yagize ati: “Icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage kiba gitakaye kuko umuyobozi arashaka ko abaturage babanza gushyira ibibazo muri ‘system’ ngo bibone gukemurwa agaragare nk’uwakemuye ibibazo byinshi.”
INDI NKURU WASOMA : Inkongi yibasiye inyubako y’agakiriro ka Niboye
Minisitiri Habimana yavuze ko iyo myitwarire inyuranyije n’amabwiriza, ashimangira ko umuyobozi agomba kubanza gufasha umuturage, hanyuma ikibazo kikandikwa muri Mbaza.
Ati: “Aho byagaragara ntabwo tuzabyihanganira uko gusiragiza abaturage.”
Abadepite banagaragaje ibibazo by’abayobozi banga kwakira neza abaturage, ndetse n’imbogamizi z’ihuzanzira rya internet zituma Mbaza na Sisitemu Imibereho bidakora neza mu duce tumwe na tumwe.
Depite Muyango Mukayiranga Sylvie yibukije ko guha umuturage serivisi nziza atari impuhwe umuyobozi amugirira, ahubwo ari uburenganzira bwe.

Ibitekerezo