Amamaza hano
Muhanga: Abavandimwe babiri bajuriye ku ifungwa bakekwaho kuzimiza ibimenyetso bya Jenoside
AmakuruRwanda

Muhanga: Abavandimwe babiri bajuriye ku ifungwa bakekwaho kuzimiza ibimenyetso bya Jenoside

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije ubujurire bw’abavandimwe babiri, Ngirayambonye Hesron na mukuru we Nsabimana Eliezer, bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min10
Dukurikire

Mu iburanisha ryo ku wa 17 Nzeri 2026, Ngirayambonye yavuze ko mu gihe cya Jenoside yari umwana uri munsi y’imyaka 10. Yabwiye urukiko ko yabonye mukuru we avumbura umuntu wari wihishe, akamushorera, nyuma uwo muntu akaza kwicwa n’abandi.

Ibyo bakekwaho byabereye mu Mudugudu wa Biroro, Akagari ka Ngwa, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Amamaza hano

Basabye kurekurwa by’agateganyo

Aba bavandimwe batawe muri yombi muri Kamena 2026, kuva icyo gihe bakaba bafungiye mu Igororero rya Muhanga.

Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwari rwategetse ko bakomeza gukurikiranwa bafunze by’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha. Bahise bajuririra icyo cyemezo.

Ngirayambonye yavuze ko amakuru ku byabaye yayatanze mu nkiko Gacaca mu 2007, ariko ko nyuma yaho mukuru we yamugiriye inzika. Yasabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

INDI NKURU WASOMA : Shema Fabrice yagiranye amasezerano n’Ubushinjacyaha

Nsabimana we yemeye ko yavumbuye umuntu wari wihishe, akamushorera, ariko avuga ko atari we wamwishe. Yavuze ko icyo gihe yigeze kubyemera muri Gacaca, agakatirwa imyaka itatu y’igifungo ndetse akarangiza igihano.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza rigikomeje, busaba ko bombi bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza yatangaje ko icyemezo ku bujurire bwabo kizatangazwa ku wa 22 Nzeri 2026.

MuhangaAbavandimwe

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.