Amamaza hano
Shema Fabrice yagiranye amasezerano n’Ubushinjacyaha
AmakuruRwanda

Shema Fabrice yagiranye amasezerano n’Ubushinjacyaha

Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yagiranye n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane, bituma urubanza rwe rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 23 Nzeri 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min1520
Dukurikire

Shema yari ateganyijwe kuburana ku wa 17 Nzeri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubujurire ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Umwe mu bamwunganira, Me Niyomugabo Christophe, yabwiye urukiko ko umukiliya we yamaze gusinyana amasezerano n’Ubushinjacyaha. Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwemeje ko ayo masezerano yabayeho, hasigaye kuyageza imbere y’urukiko.

Amamaza hano

Shema akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiye

Shema yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amadolari, angana na miliyoni 883.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha buvuga ko dosiye ishingiye ku masezerano arenga miliyoni imwe y’amayero sosiyete ye, Africa Medical Supplier Plc, yagiranye na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ku wa 5 Kanama 2025, Shema yahaye iyi sosiyete sheki ebyiri z’ibihumbi 400 n’ibihumbi 200 by’amadolari. Ubushinjacyaha buvuga ko banki yagaragaje ko konti yari yanditseho izo sheki idafite amafaranga ahagije.

INDI NKURU WASOMA : Abaturage ba Nkombo bahawe ubwato bushya bufite agaciro ka hafi miliyoni 500 Frw

Shema ahakana ibyaha ashinjwa

Shema avuga ko atemera ibyaha akurikiranyweho, asobanura ko habaye ikibazo ku konti yagombaga kwakira ubwishyu ndetse no ku banyamigabane ba ABZL.

Abamwunganira na bo bagaragaje ko sheki zahinduriwe aho zagombaga kwishyurirwa, bavuga ko bishobora kuba byaragize uruhare mu kuba banki yarazitesheje agaciro.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha, mu gihe amasezerano y’ubwumvikane azagezwa imbere yarwo.

FERWAFAShema Fabrice

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.