
Muhanga : babiri barakekwaho gushaka kwiba ibigega bya lisansi
Abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Muhanga bakekwaho gushaka kwiba ibigega bibiri byabikwagamo lisansi, bakaba bari bazanye imodoka yo kubitwaramo.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko abo bagabo bafashwe na Polisi ku wa 6 Ukwakira 2026, ahagana saa mbili z’ijoro, ku cyahoze ari sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli mu gace ka Nyabisindu.
Iyi sitasiyo yari yarakuweho kugira ngo hubakwe umuhanda wa kaburimbo werekeza ku biro by’Akarere ka Muhanga, nyuma y’uko Leta ihaye nyirayo ingurane. Ibigega bibiri bivugwa ko byari bisigaye aho iyo sitasiyo yakoreraga.
Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko abakekwaho ubwo bujura bari bazanye imodoka bagambiriye gupakira ibyo bigega bakabijyana.
Umwe mu batanze amakuru yabwiye UMUSEKE ati: “Bafashwe ahagana saa mbili z’ijoro (20h00), kandi bari bazanye imodoka yo gupakira ibyo bigega.”
Abatanze amakuru bavuga ko ibyo bigega byari bimaze igihe bidafite uburinzi bwihariye, kuko sitasiyo byari biherereyemo itagikora. Ibyo ngo byatumye abakekwaho ubujura babona ko bashobora kubijyana bitabagoye.
Undi watanze amakuru yavuze ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko hashobora kuba hari n’abandi bantu bari inyuma y’uwo mugambi, bakekwaho kugira uruhare mu kumenya uko ibyo bigega byari bimeze n’aho biherereye.
INDI NKURU WASOMA : Ingabire Victoire yasabiwe gushinjurwa n'Ubushinjacyaha
Nk’uko UMUSEKE wabitangaje, uretse abagabo babiri bafashwe, imodoka bivugwa ko yari igiye gukoreshwa mu gutwara ibyo bigega na yo yafashwe. Abakekwa n’imodoka byari biri kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Nyamabuye.

Ibitekerezo