Amamaza hano
Muhanga : Umushoramari uregwa kwiba Leta akayabo yafunzwe iminsi 30
AmakuruRwanda

Muhanga : Umushoramari uregwa kwiba Leta akayabo yafunzwe iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwategetse ko umushoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Nyabyenda Emmanuel, afungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min100
Dukurikire

Nyabyenda, wari usanzwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, akurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, kunyereza umusoro no kwiba Leta asaga miliyari 5 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko sosiyete Rugendabari Mining Ltd ayobora yari yarahawe uruhushya na Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board (RMB), ariko nyuma ikaza guhagarikwa imyaka ibiri mu 2024.

Amamaza hano

Nubwo yari yahagaritswe, Ubushinjacyaha buvuga ko iyi sosiyete yakomeje gucukura Wolfram, ikabona toni zirenga 26 mu gihe cy’imyaka ibiri, zifite agaciro k’asaga miliyari 5 Frw.

Nyabyenda ahakana ibyaha

Mu rubanza rwabaye ku wa 29 Nzeri 2026, Nyabyenda yahakanye ibyaha byose aregwa. Yavuze ko yari afite ibyangombwa byo gukora ubucukuzi, cyane ko sosiyete DABA Supply yari yaravuye muri Rugendabari Mining Ltd igasimburwa na Evergreen ifite uruhushya.

Ati: “Abakozi ba RMB baradusuye banatugira inama uko twakomeza gukora. Ni gute twari kuba tutemerewe gukora izo nzego zikadusura ntiziduhagarike?”

INDI NKURU WASOMA : Abashinzwe umutekano bambaye impuzankano bakumiriwe mu rubanza rurimo umwana

Yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo, avuga ko atatoroka ubutabera.

Nyabyenda kandi yavuze ko Ubushinjacyaha bwari bwaramushatse bukamubura, ariko we akavuga ko atari yaratorotse kuko atuye i Kigali kandi ko igihe yasabwaga kwitaba yari arwaye.

Icyemezo cyasomwe ku wa 6 Ukwakira 2026 cyavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, bityo ategekwa gufungwa iminsi 30.

Muhanga

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.