
Mutesi Jolly yanenze ababona ko u Rwanda rudakwiye kurota Formula 1 rugifite ibibazo
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yavuze ko u Rwanda rudakwiye kubuzwa kugera ku ntego zikomeye kubera ibibazo bigikeneye gukemurwa, ashingiye ku mpaka zikomeje kuvuka nyuma y’uko rutangaje gahunda yo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 (F1).
Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 14 Ukwakira 2026, Jolly yavuze ko gushaka kwakira iri rushanwa bitavuze ko igihugu kigomba guhagarika ishoramari mu burezi, ubuvuzi n’izindi nzego z’ingenzi.
Yagize ati: “Ese u Rwanda rugomba gutegereza kugeza igihe ruzaba rwakemuye ibibazo byose kugira ngo rwemererwe kurota ibirenze? Kuki intego z’iterambere ry’u Rwanda zigomba guhora zishyirwa mu rubanza?”
Jolly asanga kuba igihugu kigifite ibibazo bitagombye kukibuza gutegura amahirwe mashya ashobora guteza imbere ubukungu bwacyo.
Yagaragaje ko gushora imari mu bikorwa byihutirwa no gushaka andi mahirwe y’iterambere bishobora kugendana, aho kubifata nk’ibintu bivuguruzanya.
Yagize ati: “U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byose, rufite ibintu byinshi rugomba gushyira imbere. Ariko kwakira F1 ntibibuza byanze bikunze gushora imari mu burezi cyangwa mu buvuzi. Ibyo byombi ntibivuguruzanya.”
Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu kugena ibyihutirwa by’igihugu cyabo, aho abandi babafatira ibyemezo.
Jolly kandi yagarutse ku cyerekezo cy’u Rwanda, avuga ko ubunini bw’igihugu mu buso butagomba kugena aho inzozi zacyo zigarukira.
INDI NKURU WASOMA : Lisandro Martinez yanenze ubuyobozi bwa Manchester United
Iyi mpaka ibaye nyuma y’uko u Rwanda rutangaje amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1, riteganyijwe gutangirira mu ntangiriro za 2030, rikabera ku kibuga kizubakwa mu Bugesera.
Formula 1 iheruka kubera muri Afurika mu 1993, ubwo isiganwa ryabereye ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo.

Ibitekerezo