Amamaza hano
Mutesi Scovia yihanangirije Dr. Mbonimana ku butumwa bumuhuza n’inzoga
AmakuruRwanda

Mutesi Scovia yihanangirije Dr. Mbonimana ku butumwa bumuhuza n’inzoga

Umunyamakuru Mutesi Scovia yihanangirije Dr. Mbonimana Gamariel wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, amusaba kutazongera kumushyira mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga bumuhuza n’inzoga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min70
Dukurikire

Ibi byabaye ku wa 28 Nzeri 2026, nyuma y’uko Dr. Mbonimana atangaje ubutumwa ku rubuga rwa X, avuga ko yabikiye Mutesi Scovia na mugenzi we Oswald Mutuyeyezu imivinyo yo kubaha.

Muri ubwo butumwa, Dr. Mbonimana yashyizeho amashusho ari mu iduka, yerekana inzoga zirimo Evan Williams, Finlandia na Soplica.

Amamaza hano

Yagize ati: “Ntabwo nzigera ntenguha inshuti zanjye Oswald na Scovia Mutesi. Iyi ni imivinyo y’umwihariko wabo. Kubera ko Icyongereza cyanjye kitari cyo, nazise inzoga, ariko iyi ni imwe mu mivinyo myiza yo muri Pologne nababikiye.”

Yakomeje avuga ko abo banyamakuru bakeneye kwica inyota, abashimira ku mirimo bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’ubu butumwa, Mutesi Scovia yamusubije amusaba kutazongera kumuvuga mu butumwa bumuhuza n’inzoga, anagaragaza ko atishimiye uburyo amuvugaho.

Yagize ati: “Dr, ntabwo ndi umusinzi nkawe. Ndagusabye unkure mu nzoga zawe, ubundi nakubwira iki? Uzi ko ntaziranye nawe, unyubahe rwose. Urakoze ko wumvise ubusabe bwanjye.”

INDI NKURU WASOMA :Nyaruguru: Batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyiri akabari

Si ubwa mbere Dr. Mbonimana aburirwa ku bijyanye n’ubutumwa buhuza abantu n’inzoga. Mu bamwihanangirije harimo Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Royal FM, Aissa Cyiza.

Dr. Mbonimana yeguye ku mwanya w’ubudepite mu Ugushyingo 2022, nyuma yo kuvugwaho ikibazo cy’ubusinzi. Nyuma yaho, yatangije umuryango ugamije gukangurira abantu kureka inzoga.

Click to expand
Dr Mbonimana akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga. Image Credits : Igihe.


Dr. MbonimanaMutesi Scovia

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.