Amamaza hano
Nduhungirehe yasabye ko ibibazo by’umutekano muri RDC bikemurwa n’Abanye-Congo
AmakuruRwanda

Nduhungirehe yasabye ko ibibazo by’umutekano muri RDC bikemurwa n’Abanye-Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibibazo by’umutekano n’imvururu za politiki bimaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bidakwiye guhora bishinjwa u Rwanda, ashimangira ko bikwiye gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2410
Dukurikire

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ubwo yari i Moscou mu nama ihuza Uburusiya n’Afurika.

Nduhungirehe yavuze ko ibibera muri RDC, cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, bifitanye isano n’ibibazo by’imbere mu gihugu, bityo ko ibisubizo byabyo bikwiye gushakirwa mu nzira za politiki.

Amamaza hano

Ati: “Ibibera muri RDC, uko politiki ihagaze n’uko umutekano uhagaze, ahanini ni ikibazo cy’Abanye-Congo. U Rwanda ntirukwiye guhora rugerekwaho ibibera muri Congo.”

RDC imaze imyaka igera kuri 30 ihanganye n’intambara n’umutekano muke, cyane cyane mu ntara zo mu Burasirazuba, ahakomeje imirwano ihuza umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanya n’indi mitwe irimo FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro, nk’uko amakuru yatanzwe abivuga.

Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibirego bya Kinshasa bivuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC ari igikoresho cy’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye M23.

Yavuze ko ibyo ari ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.

INDI NKURU WASOMA : Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo nyuma y’inkongi umunan

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza impungenge ku bufatanye bwa FARDC na FDLR, umutwe ruvuga ko ugamije guhungabanya umutekano warwo. Ruvuga kandi ko amasezerano yasinywe mu Ukuboza 2025 yari ateganyijwemo ibikorwa byo kuwusenya, ariko ko bitashyizwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe.

U RwandaRDCOlivier Nduhungirehe

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.