Amamaza hano
Nel Ngabo agiye gutaramira muri Texas
Imyidagaduro

Nel Ngabo agiye gutaramira muri Texas

Umuhanzi Nel Ngabo yakomereje urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutaramira muri Canada mu gitaramo “Beyond Borders” cyabereye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min880
Dukurikire

Iki gitaramo cyahuriyemo abahanzi nyarwanda barimo Kevin Kade, Element EleéeH na DJ Brianne, ndetse na The Ben wacyitabiriye atunguranye.

Nyuma y’iki gitaramo, Nel Ngabo yerekeje muri Leta ya Texas, aho ategerejwe mu birori bizasoza inama mpuzamahanga y’ubucuruzi n’ishoramari itegurwa na East Africa Business Network (EABN).

Amamaza hano

Iyi nama izaba ku nshuro ya 21, ikazaba ku wa 2 n’uwa 3 Ukwakira 2026, kuri The Westin Irving Convention Center, mu Mujyi wa Irving.

Igamije guhuza abayobozi b’ibigo, abashoramari, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo, abanyamwuga n’Abanyafurika baba mu mahanga, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika y’Iburasirazuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Insanganyamatsiko z’uyu mwaka zirimo guteza imbere ishoramari ryambukiranya imipaka, gufungura andi mahirwe y’ubucuruzi no gushimangira imikoranire hagati y’impande zombi.

Ku mugoroba wo ku wa 3 Ukwakira, abazitabira iyi nama bazahurira muri “Gala Dinner”, ibirori byo gusangira no gusabana, ari na byo Nel Ngabo azataramiramo.

INDI NKURU WASOMA :FIFA yashinje UEFA gukoresha ubukangurambaga bw’amakuru ayobya

Nel Ngabo yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2017. Mu 2019, yasinyanye amasezerano na KINA Music, nyuma y’uko iyi nzu ifasha abahanzi igaragaje ko ishimishijwe n’impano ye.

Kuva icyo gihe, amaze gushyira hanze album eshatu ku giti cye afatanyije na KINA Music, anakorana na Platini kuri album “Vibranium”.

Mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo “Muzadukumbura”, “Solo”, “Mutuale”, “Imyaka 3 Rmx” na “Zoli”.

CanadaNel NgaboElement EleéeH

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.