
Ngoma: Umugabo arashakishwa nyuma yo gukubita mugenzi we akitaba Imana
Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangiye gushakisha umugabo w’imyaka 30 ukekwaho gukubita mugenzi we mu mutwe, bikaza kumuviramo urupfu nyuma y’amakimbirane yabaye ubwo bari basangiye inzoga n’inyama z’akabenzi.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko aba bagabo babiri bari basangiye inzoga n’inyama z’ingurube, ariko nyuma bakagirana amakimbirane arabatandukanya, batangira kurwana.
Yagize ati: “Uwo musore w’imyaka 30 yakubise mugenzi we w’imyaka 40 umwase mu mutwe, ahita yikubita hasi. Bamujyanye ku Bitaro bya Kibungo, ariko agezeyo aza kwitaba Imana.”
Polisi na RIB byamenye iby’uru rupfu mu gitondo cyo ku wa Kane, nyuma y’uko nyakwigendera yari amaze kwitaba Imana. Inzego z’umutekano zatangiye gushakisha ukekwaho kumukubita, ariko zisanga yamaze gutoroka nyuma yo kumenya ko mugenzi we yapfuye.
SSP Twizeyimana yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyateje amakimbirane hagati y’abo bagabo.
INDI NKURU WASOMA : Samuel Gueulette yatandukanye na RAAL La Louvière
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kubaviramo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, abasaba kandi gutanga amakuru ku gihe.
Ati: “Igihe cyose abantu bagiranye amakimbirane bajye bagana inzego zibafashe kuyakemura. Abantu nibirinde ubusinzi bukabije n’ibiyobyabwenge, kandi abaturage batange amakuru ku bakoze ibyaha kugira ngo bakurikiranwe.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyikirizwa umuryango we.

Ibitekerezo