
Samuel Gueulette yatandukanye na RAAL La Louvière
Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Samuel Gueulette, yatandukanye na RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yerekeza muri UTA Arad yo mu Cyiciro cya Mbere muri Romania.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo RAAL La Louvière yashimiye uyu mukinnyi ku gihe yamaze muri iyi kipe, mu gihe UTA Arad na yo yamutangaje nk’umukinnyi mushya wayo.
Gueulette yari yongereye amasezerano muri RAAL La Louvière mu 2025, ayongeraho imyaka ine. Icyakora, nubwo yari asigaje imyaka itatu kuri ayo masezerano, yahise ayivamo yerekeza muri Romania.
Uyu Munyarwanda w’imyaka 26 yari amaze imyaka itanu akina mu Bubiligi. Ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu gufasha RAAL La Louvière kuzamuka iva mu Cyiciro cya Kabiri.
INDI NKURU WASOMA : Patrice Evra na Israel Mbonyi bari mu bazita amazina ingagi
Samuel Léopold Marie Gueulette ashobora gukina mu kibuga hagati, yaba afasha ba rutahizamu cyangwa akagira uruhare mu gutanga umutekano imbere y’abugarira. Mbere yo gukinira RAAL La Louvière, yakiniye andi makipe arimo Tubize na Roeselare, na yo yo mu Bubiligi.
Agaciro ke ku isoko ry’abakinnyi kagereranywa mu bihumbi 500 by’amadolari, asaga miliyoni 800 Frw.

Ibitekerezo