Amamaza hano
Nshimiyimana Yunusu yijeje abafana ba APR FC intsinzi i Kigali
SiporoRwanda

Nshimiyimana Yunusu yijeje abafana ba APR FC intsinzi i Kigali

Kapiteni wa kabiri wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, yasabye Abanyarwanda kudacika intege nyuma yo gutsindwa na Les Aigles du Congo igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min3400
Dukurikire

APR FC yatsinzwe kuri iki gitego ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, mu mukino wabereye kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’umukino, Yunusu wari wasigaye ari kapiteni nyuma y’imvune ya Djibril Ouattara ndetse na Ronald Ssekiganda ahabwa ikarita itukura, yavuze ko ikipe ititwaye nabi, ariko imisifurire ikaba yaragize uruhare mu bibazo bahuye na byo.

Amamaza hano

Ati: “Ni umukino wagenze neza ariko bitari cyane. Twagerageje gukora byose mu kibuga turitanga, ariko umusifuzi ntabwo yigeze atubanira. Hari amakosa amwe n’amwe yagiye yirengagiza bikaduca intege.”

Yunusu yavuze ko APR FC ifite icyizere cyo guhindura ibintu mu mukino wo kwishyura, asaba abafana gukomeza kubashyigikira.

Ati: “Tugiye gushaka uko tuzabatsindira i Kigali ibitego biri hejuru ya bibiri kuzamura. Birashoboka cyane kuko ikipe twahuye na yo ntabwo ikomeye. Tugiye gukosora kubyaza umusaruro amahirwe tubona imbere y’izamu. Abanyarwanda ntibacike intege, tubijeje gutsinda.”

INDI NKURU WASOMA : Umuryango w’Abibumbye watoye ku ikarita igaragaza neza ubunini bwa Afurika

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026. APR FC irasabwa gutsinda ibitego birenze kimwe kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura na Zamalek SC cyangwa AS Port mu ijonjora rya kabiri.

APR FCYunusu Nshimiyimana

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.