Amamaza hano
Nyagatare: Abangavu barenga 1,400 batewe inda mu mwaka umwe
AmakuruRwanda

Nyagatare: Abangavu barenga 1,400 batewe inda mu mwaka umwe

Ibitaro bya Nyagatare byatangaje ko abangavu 1,404 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, mu gihe urubyiruko rukomeje gusabwa kwirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima n’ejo hazaza harwo mu kaga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min10
Dukurikire

Ibi byatangajwe ku wa 17 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko rugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Ndayambaje Eddy, yavuze ko mu mwaka wa 2025/2026, abantu 3,928 bavuwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, barimo urubyiruko 1,071, bangana na 27.3%.

Amamaza hano

Yavuze ko kandi abantu bashya 500 basanzwemo Virusi itera Sida, barimo urubyiruko 91.

INDI NKURU WASOMA :Shema Fabrice yagiranye amasezerano n’Ubushinjacyaha

Dr Ndayambaje yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’imyitwarire ishobora kurushyira mu bibazo.

Ati: “Ku kibazo cy’abangavu batwara inda, dufite urubyiruko 1,404. Aba bari munsi y’imyaka 18, ibi na byo ni ikibazo. Urubyiruko turarusaba kwirinda kugira ngo ejo hazaza harwo rutahazambya.”

Urubyiruko rusaba amahirwe

Bamwe mu rubyiruko bavuze ko hakenewe kurushaho kubafasha kubona imirimo n’amahirwe yo kwihangira imirimo.

Tuyizere Joshua, ukora ibiryo by’amatungo n’ifumbire, yavuze ko kubona igishoro bikiri imbogamizi ku rubyiruko rufite imishinga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko 70% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35, bityo urubyiruko rukaba rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu

NyagatareAbangavu

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.