
Nyanza: Babiri bakekwaho kwiba inka bakazihisha mu nzu bafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwiba inka mu bihe bitandukanye, bakazijyana mu ngo zabo bakazihagira ndetse bakazahirira ziri mu nzu.
Abakekwa bafashwe ku wa 1 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Runyanzige, Akagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko aba bagabo bakekwaho kuba baribye inka ebyiri mu bihe bitandukanye. Imwe muri zo yari inyana yari imaze amezi atatu, mu gihe indi yari ikimasa cyari kimaze ukwezi.
Bikekwa ko nyuma yo kuziba, bazijyanye mu ngo zabo bakazihungiramo, bakajya banazahirira ziri mu nzu kugira ngo batazivumburwaho.
Abaturage ni bo babanje gutahura ayo makuru, bafata abo bagabo maze bahamagara ba nyir’inka, baza kuzirangamo.
INDI NKURU WASOMA : RSSB yasobanuye impamvu yaguze Inyange, Ruliba na BK General Insurance
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, Munyakazi Emmanuel, yemeje ko abo bakekwa bafashwe ndetse bagashyikirizwa RIB.
Ati: “Twabafashe tubashyikiriza RIB yatangiye iperereza.”
Abo bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza rikomeje.

Ibitekerezo