Amamaza hano
Nyarugenge : Yakatiwe imyaka 15 nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 15
AmakuruRwanda

Nyarugenge : Yakatiwe imyaka 15 nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 15

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Munyaneza Leonard igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15 mu 2013, anategekwa kumwishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 5 Frw, n’izindi miliyoni 2 Frw zigenewe umwana wavutse biturutse kuri icyo cyaha.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1930
Dukurikire

Uyu mwanzuro watangajwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, nyuma y’imyaka irenga 13 icyaha kibaye. Uwakorewe ihohoterwa, ubu ufite imyaka 28, yatanze ikirego muri Nyakanga 2023, agaragaza ko Munyaneza yamusambanyije ku wa 23 Nyakanga 2013, bikamuviramo gutwita.

Mu rubanza, umwunganizi we mu mategeko yasabye indishyi za miliyoni 100 Frw, agaragaza ingaruka z’igihe kirekire ihohoterwa ryamugizeho. Yanasabye ko umwana wavutse kuri iryo hohoterwa na we ahabwa indishyi, ashingiye ku mwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu rubanza rwa Bosco Ntaganda.

Amamaza hano

Urukiko rwemeje ko ibirego by’indishyi bifite ishingiro, ariko rugena miliyoni 5 Frw zigenewe nyina n’izindi miliyoni 2 Frw zigenewe umwana, ubu ufite imyaka 12.

INDI NKURU WASOMA : Etincelles FC yategetswe kwishyura akayabo uwari umukozi wayo

Murwanashyaka Evariste, ushinzwe gahunda muri CLADHO, yashimye uyu mwanzuro, by’umwihariko kuba n’umwana wavutse biturutse ku cyaha yaragenewe indishyi.

Yavuze ko uru rubanza rugaragaza ko nubwo ikirego cyatanzwe hashize imyaka irenga icumi, ubutabera bushobora gukurikirana icyaha no guha uburenganzira abahohotewe.

Munyaneza yanategetswe kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

NyarugengeUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.