Amamaza hano
Panthère Sportive du Ndé yageze i Kigali mbere yo guhura na Rayon Sports
SiporoRwanda

Panthère Sportive du Ndé yageze i Kigali mbere yo guhura na Rayon Sports

Ikipe ya Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun yageze i Kigali aho igiye gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min90
Dukurikire

Abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje iyi kipe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026.

Panthère Sportive du Ndé yageze mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe itsinda ry’abayihagarariye ribanje kuhagera, mu rwego rwo gutegura neza urugendo n’imyiteguro y’umukino.

Amamaza hano

Umukino ubanza wahuje aya makipe muri Cameroun warangiye anganya 1-1, bivuze ko nta kipe ifite amahirwe yihariye mbere y’umukino wo kwishyura.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro, aho Rayon Sports izaba ishaka gukoresha inyungu yo gukinira imbere y’abafana bayo kugira ngo ibone itike yo gukomeza.

Kuri Panthère Sportive du Ndé, intumbero ni imwe: gukura i Kigali igisubizo cyayifasha gukomeza mu irushanwa nyuma yo kunganyiriza mu rugo.

INDI NKURU WASOMA : Ibiciro bya peteroli byarenze ku madolari 100 kubera intambara ya Amerika na Iran

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé izahura n’izaba yatsinze hagati ya Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores na African Black Bulls yo muri Mozambique.

Rayon sportsPanthère Sportive du Ndé

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.