Amamaza hano
Papa Cyangwe yasogongeje album nshya
Imyidagaduro

Papa Cyangwe yasogongeje album nshya

Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe yashimishije abakunzi be mu gitaramo yabakoreye i Kicukiro, aho yabumvishije indirimbo zigize album ye nshya yise ‘Never Broke Again’.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min10
Dukurikire

Iki gitaramo cyabereye ahitwa After5 Kicukiro mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2026, Papa Cyangwe akaba yari yaherekejwe n’umugore we. Abahanzi barimo Ish Kevin, Okkama, Mistaek n’abandi na bo bari mu bitabiriye ibi birori.

Papa Cyangwe yafashe umwanya wo gususurutsa abakunzi be, anaha umwanya bamwe mu nshuti ze bari baje kumushyigikira, barimo Ish Kevin na Mistaek, na bo bakora ibitaramo bigufi.

Amamaza hano

Album ‘Never Broke Again’ igizwe n’indirimbo 12, yatangiye gusohoka ku mbuga zicururizwaho umuziki ku wa 28 Nzeri 2026. Ni umushinga yahurijemo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

INDI NKURU WASOMA : UNILAK yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1,247

Muri izi ndirimbo harimo ‘Indyarya Gusa (Intro)’, ‘Sa’ yakoranye na Marina, ‘Kuki Wabyemeye?’, ‘Nibe Nawe’ yahuriyemo na Yampano na Racine, ‘Twarabikoreye’ na ‘Depression’ yakoranye na Lino G.

Hari kandi ‘Full Package’ yahuriyemo na Logan Joe, ‘Busy’ yakoranye na Elvin Cena, ‘Impundu’ yahuriyemo na Magna Romeo, ndetse na ‘Sempe’ yakoranye na Mistaek, Bushali na Fox Makare.

Album isorezwa n’indirimbo ‘Mbyifuza’ yahuriyemo na Hollix, White Monkey na Hervis Beatz, ndetse na ‘Imbeho Ngo Mutahe’.

‘Never Broke Again’ ibaye album ya gatatu ya Papa Cyangwe nyuma ya ‘Now or Never’ yasohotse mu 2025 na ‘Live and Die’ yasohotse mu 2024. Uyu muraperi afite kandi EP zirimo ‘Sitaki’ na ‘Sazafrika’.

Papa CyangweNever Broke Again

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.