Amamaza hano
UNILAK yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1,247
AmakuruRwanda

UNILAK yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1,247

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Kadozi Edward, yashimiye UNILAK uruhare igira mu kwakira no kwigisha abanyeshuri baturuka mu mahanga, asaba andi mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda gukomeza gufungurira amarembo abanyamahanga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min390
Dukurikire

Yabivugiye mu muhango wabaye ku wa 1 Ukwakira 2026, ku Ishami rya UNILAK rya Kigali, aho abanyeshuri 1,247 bahawe impamyabumenyi zirimo 777 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 470 barangije icyiciro cya gatatu.

Abahawe impamyabumenyi bakomoka mu bihugu birenga 15, mu gihe abanyeshuri b’abanyamahanga barangije kuri iyi nshuro baturuka mu bihugu 19, barimo 186 barangije icyiciro cya kabiri na 48 barangije icyiciro cya gatatu.

Amamaza hano

Dr. Kadozi yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abiga muri kaminuza, ukava kuri 10% ukagera kuri 28% mu myaka itanu iri imbere.

Yashimangiye ko kugira ngo iyi ntego igerweho, hakenewe ubufatanye bw’amashuri makuru na kaminuza, by’umwihariko mu gutanga uburezi buhangana n’ubutangwa ku rwego mpuzamahanga.

INDI NKURU WASOMA : Nduhungirehe yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga kuri Sudani y’Epfo

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Ngamije Jean, yasabye abarangije amasomo gukomeza kwiga no gukoresha ubumenyi bahawe mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Yabasabye kandi kurangwa n’ubupfura ku kazi no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu guhanga imirimo, ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.

Ngaboyisonga Patrick, wabaye uwa mbere mu cyiciro cya kabiri n’amanota 90.58% mu Ibaruramari, yavuze ko yifuza kwibanda ku bijyanye n’ibaruramari rishingiye ku ikoranabuhanga.

U RwandaUNILAKHEC

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.