
Papa Sava yahakanye ko amakuru avugwa ko ariyo amubuza gushaka umugore
Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava yahakanye amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibibazo by’abashakanye bavugwa cyane ari byo byatumye atarashaka umugore.
Papa Sava yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa 4 Ukwakira 2026, asubiza ikibazo kimaze igihe kibazwa n’abafana n’itangazamakuru cy’igihe azashakira umugore.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko umuntu adakwiye gufata ibibazo by’abandi bashakanye ngo abihuze n’ubuzima bwe, kuko buri wese agira amahitamo n’amateka ye.
Ati: “Ntihakagire umuntu ushaka guhuza amateka ye n’ay’undi, ngo noneho avuge ati ‘kubera iyi mpamvu nanjye bigenze gutya’. Gushaka rero umuntu yashaka cyangwa ntanashake.”
Papa Sava kandi yanenze uburyo bamwe bakoresha amakuru aboneka kuri YouTube na TikTok kugira ngo basobanure impamvu umuntu runaka atarashaka cyangwa atarashyingirwa.
Ati: “Ntabwo wabyita iby’abo bo kuri YouTube cyangwa TikTok. Ibyo biba ari ukwiha amahoro ngo ‘naka ubwo yashatse bikagenda bitya, ngo ubwo najye ngo…’”
Yatanze urugero rw’umuntu ushobora kwanga kurya ifi kubera ko hari undi wayiriye akarwara, avuga ko bidakwiye gufatwa nk’impamvu yumvikana yo gufata umwanzuro ku buzima bw’undi.
INDI NKURU WASOMA : FERWAFA yavuze ku by'amakipe y'icyiciro cya kabiri
Ikibazo cy’igihe Papa Sava azashakira umugore kimaze igihe kimugarukwaho mu biganiro bitandukanye, cyane ko amaze imyaka igera kuri 30 mu ruganda rw’imyidagaduro.
Yamenyekanye cyane muri filime zirimo Zirara Zishya, Papa Sava na Seburikoko, ndetse akomeje kugira izina rikomeye muri sinema Nyarwanda.

Ibitekerezo