Amamaza hano
Pariki y’Akagera yinjije miliyari 2,2 Frw mu mezi atatu
AmakuruRwanda

Pariki y’Akagera yinjije miliyari 2,2 Frw mu mezi atatu

Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije amadolari ya Amerika 1.529.682, asaga miliyari 2,2 Frw, mu gihembwe cya gatatu cya 2026, nyuma yo kwakira ba mukerarugendo 15.790 hagati ya Nyakanga na Nzeri.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1650
Dukurikire

Raporo y’ibikorwa by’iyi pariki yashyizwe ahagaragara ku wa 22 Ukwakira 2026 igaragaza ko muri abo bayisuye, 13.911 ari bo bishyuye amafaranga yo kuyinjiramo.

Amafaranga impuzandengo yinjijwe kuri buri mukerarugendo yageze ku madolari 162, yiyongeraho 22% ugereranyije na 2025. Raporo ivuga ko iri ari ryo zamuka rikomeye ryagaragaye kuva mu 2010.

Amamaza hano

Mu gihe pariki ikomeje kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yatangaje ko yatangiye guhugura abakozi bazajya bakoresha indege nto zitagira abapilote zizwi nka drone mu gukurikirana inkura no kuzirindira umutekano.

Muri icyo gihembwe, inkura z’umweru zagaragaye inshuro 2.517, mu gihe iz’umukara zagaragaye inshuro 413. Izi nyamaswa zikomeje gukurikiranwa n’amakipe akorera ku butaka no mu kirere.

Raporo inagaragaza ko hegitari 16.631 z’iyi pariki zibasiwe n’inkongi z’umuriro. Zimwe muri zo zaturutse ku muriro ucungwa n’abakozi hagamijwe kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, mu gihe izindi zifitanye isano n’ibikorwa by’abantu.

INDI NKURU WASOMA : Carrick ari mu mazi abira nyuma yo kwandagazwa na Como

Ku bijyanye n’imibereho y’abaturage, gahunda zinyuzwa mu makoperative pariki iteramo inkunga zageze ku bantu 52.958, zitanga inyungu ifite agaciro k’amadolari 416.000.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, ikaba ari imwe mu zifite uruhare mu bukerarugendo no kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi mu Rwanda.

Pariki y’Akagera

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.