Amamaza hano
Pirate yishyizeho tattoo ya Bruce Melodie mu kugaragaza urukundo amukunda
Imyidagaduro

Pirate yishyizeho tattoo ya Bruce Melodie mu kugaragaza urukundo amukunda

Umunyarwenya Pirate yishyizeho tattoo y’amazina y’umuhanzi Bruce Melodie ku kuboko kwe kw’ibumoso, avuga ko ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa urukundo asanzwe amukunda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1440
Dukurikire

Pirate yanditse ku kuboko amagambo agira ati “Itahiwacu Bruce #001”, kode izwi mu bafana ba Bruce Melodie, nyuma y’uko uyu muhanzi ayihaye kugira ngo agaragaze ko ari we wa mbere mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pirate yavuze ko iki gikorwa yagikoze ashaka kugaragaza urukundo akunda Bruce Melodie, atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa.

Amamaza hano

Ati: “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe. Murabizi, nsanzwe mufana, ahubwo ubu ni bya bindi byo gukura urukundo mu magambo gusa bikajya no mu bikorwa.”

INDI NKURU WASOMA : Abaturage ba Nkombo bahawe ubwato bushya bufite agaciro ka hafi miliyoni 500 Frw

Urukundo rwa Pirate kuri Bruce Melodie

Pirate azwi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Bruce Melodie, cyane cyane kuva uyu muhanzi yatangira ibitaramo bihurizamo na The Ben.

Yagaragaye mu bikorwa bitandukanye by’aba bahanzi, birimo ikiganiro n’abanyamakuru cyateguraga igitaramo ‘New Year Groove’, cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Nyuma yaho, yakomeje gushyigikira Bruce Melodie mu bitaramo bya ‘Summer Country Tour’, aho uyu muhanzi na The Ben bahuriraga mu bitaramo bitandukanye.

Urukundo rwa Pirate kuri Bruce Melodie rwongeye kuvugwa cyane ubwo aba bahanzi batangiraga ibitaramo byabo mu Karere ka Musanze.

Bruce MelodiePirate

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.