Amamaza hano
RDB: 95% bya serivisi zitangirwa muri One Stop Centre zitangwa ku gihe
AmakuruRwanda

RDB: 95% bya serivisi zitangirwa muri One Stop Centre zitangwa ku gihe

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ikoranabuhanga ryatumye 95% bya serivisi zitangirwa muri One Stop Centre zitangwa mu gihe cyagenwe, nubwo hakiri abakiriya batabasha kuzibona ku gihe.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min20
Dukurikire

Yabigarutseho ku wa 8 Ukwakira 2026, ubwo RDB yatangizaga ubukangurambaga bwa Na Yombi, bugamije gushishikariza ibigo bya Leta n’iby’abikorera kunoza imitangire ya serivisi.

Afrika yavuze ko kuva muri Mutarama 2026, ibigo 17 bimaze gushyira serivisi zirenga 250.000 muri One Stop Centre, aho 95% zatanzwe mu gihe cyagenwe hakurikijwe amasezerano agena igihe serivisi igomba kumara itangwa (SLA).

Amamaza hano

Yagaragaje ko nubwo iki kigero gishimishije, 5% zisigaye na zo zikwiye kwitabwaho, kuko zishobora kuba zirimo serivisi z’abantu bari hagati ya 15.000 na 20.000 batabonye ibyo basabye ku gihe.

Ati: “Dukwiriye kwiga uburyo bwo kwakira abantu neza, kubatega amatwi, gukemura ibibazo byabo ku gihe n’uburyo ikoranabuhanga ryadufasha gukurikirana serivisi no koroshya uburyo zitangwa.”

Ubukangurambaga bwa Na Yombi bwatangijwe mu 2012, hagamijwe guteza imbere umuco wo kwakira neza ababagana no gutanga serivisi inoze.

INDI NKURU WASOMA : Abakekwaho kwicisha umuntu bafunzwe by’agateganyo

Muri Werurwe 2023, RDB yatangije One Stop Centre ivuguruye, ihuriza hamwe serivisi z’inzego zitandukanye kugira ngo yorohereze abashoramari kubona ibyangombwa bakeneye.

Gushyira serivisi mu ikoranabuhanga biri muri gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha imitangire ya serivisi no korohereza abashoramari n’abandi bakenera serivisi z’inzego za Leta.

RDBOne Stop Centre

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

RDB: 95% bya serivisi zitangirwa muri One Stop Centre zitangwa ku gihe - Tugezo