Amamaza hano
RIB yemeje ko Taikun Ndahiro yakoreshaga urumogi
Imyidagaduro

RIB yemeje ko Taikun Ndahiro yakoreshaga urumogi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko ibipimo byakorewe Taikun Ndahiro byagaragaje ko yakoresheje ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, ndetse ko ingano y’ibimenyetso byarusanzwemo yari nyinshi ugereranyije n’ibyari byaragaragaye mbere.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min0
Dukurikire

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibisubizo byavuye muri Rwanda Forensic Institute byemeje ko Taikun Ndahiro yakoresheje urumogi. Yavuze ko uru rwego rwari rwasanzwemo ingano y’urumogi yiyongereye cyane ugereranyije n’ibipimo byafashwe muri Mutarama 2026.

RIB yavuze ko muri Mutarama uyu musore na bwo yari yarafashwe nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano, agapimwa ibiyobyabwenge. Icyo gihe yari yasanzwemo ibimenyetso by’urumogi, ariko ahabwa amahirwe yo kwisubiraho.

Amamaza hano

INDI NKURU WASOMA :Umusaza yapfuye nyuma yo kunywa ibinyobwa gakondo

Dr. Murangira yavuze ko nyuma y’amezi umunani, ibipimo bishya byagaragaje ko ingano y’urumogi yasanzwemo yiyongereyeho inshuro 13.

Dosiye ya Taikun Ndahiro yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 31 Kanama 2026, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha urumogi no kwigomeka ku buyobozi.

RIBTaikun Ndahiro

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

RIB yemeje ko Taikun Ndahiro yakoreshaga urumogi - Tugezo