Amamaza hano
RSSB yaguze Inyange Industries na Ruliba Clays
AmakuruRwanda

RSSB yaguze Inyange Industries na Ruliba Clays

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwafashe indi ntambwe mu ishoramari, rugura imigabane yose yari isigaye mu bigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, byombi byahoze bibarizwa muri Crystal Ventures Ltd (CVL).

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min100
Dukurikire

RSSB yatangaje kuri uyu wa 27 Kanama 2026 ko mbere yo gufata iki cyemezo yari isanzwe ifite imigabane ingana na 40% muri Inyange Industries ndetse na 50% muri Ruliba Clays. Ubu imigabane yose iri muri ibi bigo yabaye iya RSSB.

RSSB yavuze ko iki cyemezo kigamije kongera agaciro k’ishoramari ryayo no kurinda inyungu z’abanyamuryango, binyuze mu gucunga neza umutungo no gushora mu bikorwa bifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro urambye.

Amamaza hano

Inyange Industries ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bikora ibiribwa n’ibinyobwa, mu gihe Ruliba Clays ikora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi. RSSB ivuga ko ibyo bigo bifite uruhare mu kongera agaciro k’umusaruro w’imbere mu gihugu no guteza imbere inganda.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko kugera ku migabane 100% byerekana icyizere ikigo gifitiye ubushobozi bw’ibi bigo bwo gukomeza gutera imbere.

Ati: “Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu zirambye ku banyamuryango bacu.”

INDI NKURU WASOMA :Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 ari gukorwaho iperereza

RSSB yavuze ko izakomeza gushaka abafatanyabikorwa n’andi mahirwe y’ishoramari ashobora gufasha Inyange Industries na Ruliba Clays kwagura ibikorwa no kugera ku masoko mashya.

Iki kigo cy’ubwiteganyirize cyatangaje ko cyatangiye gukorana na CVL mu ishoramari muri Inyange Industries mu 2014, mu gihe ubufatanye muri Ruliba Clays bwatangiye mu 2009.

RSSBInyange IndustriesRuliba Clays

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.