Amamaza hano
Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 ari gukorwaho iperereza
AmakuruRwanda

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 ari gukorwaho iperereza

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Mudugudu wa Bugumya, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min30
Dukurikire

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, ndetse akamushukisha amafaranga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabwiraga umwana ko ibyo yamukoreraga ari uburyo bwo kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo.

Amamaza hano

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, Karisa Mathiew, yavuze ko umwana yahise ageza amakuru ku mwarimu we ndetse n’abandi bantu bakuru, bituma inzego bireba zitangira gukurikirana iki kibazo.

Undi muturage, Uwimana Bonifirida, yavuze ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bitabazwa, bagatwara ukekwaho icyaha kugira ngo akorweho iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yahamirije IGIHE ko uyu mugabo yashyikirijwe ubugenzacyaha.

Ati: “Yego, ayo makuru twayamenye. Uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana we yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akorweho iperereza, na ho umwana we yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Mibilizi.”

INDI NKURU WASOMA :Cardinal Kambanda yasabye ubuvugizi ku kiliziya zafunzwe

Yavuze ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane, ariko asaba abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku bikorwa bishobora gushyira abana mu kaga.

Nyuma yo kumenya iby’iki kibazo, umwana yajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe.

UmugaboRusizi District

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 ari gukorwaho iperereza - Tugezo