Amamaza hano
Rusizi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu ishyamba
AmakuruRwanda

Rusizi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu ishyamba

Umugabo witwa Basil Mathane w’imyaka 48 yasanzwe yapfiriye mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi. Bikekwa ko yaba yaraguye mu mukingo ubwo yari atashye avuye mu kazi, ariko icyateye urupfu rwe kitaramenyekana.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min450
Dukurikire

Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, munsi y’umukingo uri muri iryo shyamba. Umuturage wari ugiye mu kazi ni we wawubonye, ahita amenyesha inzego z’umutekano.

Bamwe mu baturage bavuga ko ku wa Kabiri bari babonye nyakwigendera asa n’uwasinze, bikaba ari byo bituma bakeka ko ashobora kuba yaraguye ahantu hahanamye akitaba Imana.

Amamaza hano

Mujawawamariya Hyacintha, wari usanzwe amuzi, yavuze ko yari umukozi ukora imirimo y’ubuhinzi, ndetse ko yajyaga anamuhingira akamuhemba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yemeje iby’urupfu rwe, avuga ko Basil yari yavuye mu rugo mu gitondo cyo ku wa Kabiri agiye mu mirimo ye isanzwe, ariko ntiyongera gutaha.

INDI NKURU WASOMA : MINALOC igiye kubaza abayobozi basiragiza abaturage

Yasobanuye ko umurambo wabonwe n’umuturage wari uzindutse ajya mu kazi, agahita atanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Umurambo wa Basil wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rigaragaze icyateye urupfu rwe.

Rusizi DistrictUmugaboUrupfu

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.