
Rwanda : Hagiye gutangizwa amasomo yo gukanika indege
Politekiniki y’u Rwanda (RP) irateganya gutangiza amasomo y’ubukanishi bw’indege muri Nzeri 2027, mu rwego rwo gutegura Abanyarwanda bazajya bakora imirimo yo gusana no gufata neza indege.
Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Mucyo Sylvie, yatangaje ko abanyeshuri bazatangira aya masomo bazaba barize amasomo ashingiye kuri Siyansi, Imibare n’Ubugenge, kugira ngo babashe gukurikirana neza ubumenyi bwihariye bukenewe muri uyu mwuga.
Yabitangarije mu Karere ka Huye ku wa 10 Ugushyingo 2026, nyuma yo gusura Koleji ya Rwanda Polytechnic Huye, aherekejwe n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi.
Dr. Mucyo yavuze ko RP iri kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa barimo RwandAir n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege, hagamijwe gutegura integanyanyigisho zijyanye n’ibikenewe mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ati: “Ibi bizadufasha gushyira mu bikorwa iyi gahunda igamije gutuma u Rwanda rubona Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi mu gukanika indege.”
INDI NKURU WASOMA : USA yohereje mu Rwanda Teganya ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku ikubitiro, aya masomo azifashisha abarimu b’inzobere baturutse mu bihugu birimo Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hagati aho, Leta yatangiye kohereza Abanyarwanda kwiga ubu bumenyi mu mahanga kugira ngo bazabashe gusimbura abo barimu mu gihe kiri imbere.
Iyi gahunda ije mu gihe urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukenera abakozi bafite ubumenyi bwihariye mu gusana no gufata neza indege.
Mu ruzinduko rwa Huye, abayobozi basuye laboratwari n’ibindi bikorwaremezo byifashishwa mu masomo ya tekiniki, ubuhinzi, ubworozi n’ikoranabuhanga ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ibitekerezo