Amamaza hano
USA yohereje mu Rwanda Teganya ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
AmakuruRwanda

USA yohereje mu Rwanda Teganya ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda Teganya Jean Léonard, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakiriwe n’Ubushinjacyaha Bukuru mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1980
Dukurikire

Teganya akekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu mujyi wa Butare, mu gihe cya Jenoside. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwamushyiriyeho inyandiko isaba ko akurikiranwa mu mwaka wa 2014.

Yavutse mu 1971, avukira mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero. Mu 1994 yari atuye mu Karere ka Huye, aho yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, anikorera imyitozo mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Amamaza hano

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yavuze ko Teganya abaye umuntu wa munani woherejwe na Amerika mu Rwanda kuva mu 2007 akekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

INDI NKURU WASOMA : Abantu barindwi bapfiriye mu kirombe

Yibukije ko ibyo byaha bidashobora gukingirwa n’igihe, kuko Ubushinjacyaha bumaze gutanga impapuro 1.232 zo guta muri yombi abakekwaho kubigiramo uruhare, aho baba bari hose.

Amerika iheruka kohereza mu Rwanda undi ukekwaho ibyaha bya Jenoside ni Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, woherejwe ku wa 4 Werurwe 2025.

Abandi boherejwe barimo Enos Kagaba, Jean Marie Vianney Mudahinyuka uzwi nka Zuzu, Marie-Claire Mukeshimana, Léopold Munyakazi, Beatrice Munyenyezi na Oswald Rurangwa uzwi nka Oswald Rukemuye.

Leta Zunze Ubumwe za AmerikaJenoside yakorewe AbatutsiTeganya Jean Léonard

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.