
Rwanda : Hatangijwe ubukangurambaga bwo gusuzuma kanseri hakiri kare
Mu Rwanda, abantu bagera ku 6.000 basuzumwa bagasanganwa kanseri buri mwaka, abagore bakaba ari batandatu muri buri bantu 10 bayisanganywe. Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ni zimwe mu zikunze kubibasira, nk’uko Jean De Dieu Habimana wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yabitangaje.
Yabivuze ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa Pink October, bugamije gukangurira abantu kwirinda kanseri y’ibere, kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro, aho RBC ku bufatanye na Ambasade ya Nigeria mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ikigo cya Labscroll Medicals, kizajya gitanga serivisi zo gusuzuma indwara zitandukanye, zirimo na kanseri.
Habimana yavuze ko kumenya kanseri hakiri kare byongera amahirwe yo kuyirwanya no gukurikirana uko umurwayi yitabwaho. Yagaragaje ko kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura biri mu bibazo by’ubuzima bikomeye ku bagore mu Rwanda.
Yongeyeho ko buri mwaka abagabo bagera kuri 600 basanganwa kanseri ya porositate, ashimangira ko ari ngombwa kongera ubukangurambaga no kwegereza abaturage serivisi zo kwisuzumisha.
Uhagarariye inyungu za Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, yavuze ko kanseri ikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Afurika, ahanini bitewe no gutinda kuyimenya.
Yasabye abaturage kwikuramo ubwoba n’ipfunwe bibabuza kwisuzumisha, kuko kumenya indwara hakiri kare bitanga amahirwe yo kwitabwaho.
Umuyobozi Mukuru wa Labscroll Medicals, Dr. Paul Ogbole Peter, yatangaje ko muri uku kwezi iki kigo gifite intego yo gusuzuma abagore 200 kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, ndetse n’abagabo 200 kanseri ya porositate.
INDI NKURU WASOMA : Nduhungirehe yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga kuri Sudani y’Epfo
Yavuze ko ikigo cyazanye laboratwari zigezweho zizafasha mu gusuzuma kanseri zitandukanye, kikaba giteganya no gutanga izindi serivisi zirimo gupima ibimenyetso ndangasano (DNA).
Zanna na we yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta, abikorera n’abaturage kugira ngo kanseri irusheho kumenyekana hakiri kare, bityo abagenerwa serivisi z’ubuvuzi babone ubufasha ku gihe.

Ibitekerezo