
Rwanda : urubyiruko rwateye umugongo ubukwe rwimika ubusambanyi
Ubukwe, bumwe mu mihango yubahwa cyane mu muco Nyarwanda, busigaye butinda mu rubyiruko, mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko benshi batangira imibonano mpuzabitsina mbere yo gushinga ingo.
Raporo y’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS) 2025, yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko 47,1% by’abagabo bafite imyaka 15–49 batigeze bashaka, mu gihe abagore bari muri iki cyiciro bangana na 38,5%.
Ikibazo kirushaho kugaragara mu rubyiruko rufite imyaka 25–29. Muri iki cyiciro, abagabo 17,7% gusa ni bo bashatse, mu gihe abagore bashatse ari 29,1%. Abagabo 44,3% bari muri iyi myaka ntibarashaka, ugereranyije na 27,2% by’abagore.
INDI NKURU WASOMA : Abanyeshuri 7,188 bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kubana mbere yo gushyingirwa bimaze kuba ibintu bikunze kugaragara. Mu bafite imyaka 25–29, abagabo 36% babana n’abo bakundana, mu gihe abashatse ari 17,7%. Ku bagore, 34,5% babana n’abo bakundana, mu gihe 29,1% bashatse.
Nubwo gushyingirwa gutinda, gutangira imibonano mpuzabitsina byo bibanziriza ubukwe. Abagore bafite imyaka 25–49 batangirira ku kigereranyo cy’imyaka 20,6, bagashyingirwa bwa mbere bafite 23,3. Ku bagabo, batangira imibonano ku myaka 22,4, mu gihe ubukwe bwa mbere buza ku myaka 26,8.

Ibitekerezo