
Tanzania igiye kugura kajugujugu yihariye yo kuzimya Kilimanjaro
Guverinoma ya Tanzania yafashe icyemezo cyo kugura kajugujugu yihariye yo gukoresha mu bikorwa byo kuzimya inkongi z’umuriro ku Musozi Kilimanjaro, nyuma y’inkongi yibasiye agace kamwe k’uyu musozi uzwi cyane muri Afurika.
Minisitiri ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Dr Ashatu Kijaji, yavuze ko Urwego rushinzwe Pariki za Tanzania (TANAPA) ruzagura iyi kajugujugu kugira ngo ruzabashe gutabara byihuse ahantu h’imisozi bigoye kugerwaho n’abashinzwe kuzimya umuriro.
Ibi yabivuze ubwo yasuraga agace ka Kikelelwa kari mu Majyaruguru ya Kilimanjaro, aho inkongi yatangiriye ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri.
Dr Kijaji yavuze ko kugeza ubu inkongi imaze kugenzurwa ku kigero kirenga 90%, kandi ko ibikorwa by’ubukerarugendo kuri Kilimanjaro bikomeje nk’ibisanzwe.
Yasobanuye ko inzira zose zisanzwe zikoreshwa n’abazamuka uyu musozi zikomeje kuba zitekanye, ndetse nta mukerarugendo, umukozi wa pariki cyangwa n’ umuyobozi w’abazamuka uyu musozi wari wagira ikibazo kubera iyi nkongi.
Aho yagize atti: “Kajugujugu ni ingenzi mu kuzimya inkongi zo ku misozi kuko zishobora kugera ahantu hahanamye kandi hagoye kugerwaho, zikahageza amazi neza.”
Inkongi yatangiye ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa ku wa 3 Nzeri, mu gace ka Kikererwa muri Pariki y’Igihugu ya Kilimanjaro, hafi y’umupaka wa Tanzania na Kenya.
Ndetse kugeza ubu ,imirimo yo kuyizimya ikomeje gukorwa n’ abakozi ba TANAPA, urwego rushinzwe amashyamba, abashinzwe kuzimya no gutabara, ibigo by’ubukerarugendo ndetse n’abaturage baturiye uyu musozi.
INDI NKURU WASOMA : Nshimiyimana Yunusu yijeje abafana ba APR FC intsinzi i Kigali
Minisitiri Kijaji yanongeyeho ko icyateye inkongi kitaramenyekana ndetse ko iperereza rizakorwa nyuma yo kuzimya umuriro burundu, ari nako hagenzurwa n’ingaruka yagize ku bidukikije n’ibinyabuzima.
Guverinoma kandi irateganya gushyiraho gahunda y’igihe kirekire yo gukumira inkongi, harimo gushyira abakozi batojwe mu bice bishobora kwibasirwa n’umuriro .
Kilimanjaro ya metero 5,895 z’ubutumburuke, ni umwe mu misozi izwi cyane ku Isi kandi ukaba igicumbi gikomeye cy’ubukerarugendo muri Tanzania.

Ibitekerezo