
U Bwongereza bwatangiye gukurikirana ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Vincent Brown, wari uzwi nka Vincent Bajinya, w’imyaka 65, uba mu majyaruguru ya London mu Bwongereza, yabaye umuntu wa mbere muri icyo gihugu ushinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Brown yashinjwe icyaha kimwe cyo kugira uruhare mu bikorwa bifasha Jenoside n’ibyaha bitandatu byo kugira uruhare mu bwicanyi bufatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibiro bishinzwe Ubushinjacyaha mu Bwongereza (CPS) byatangaje ko ibyaha akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyabereye i Kigali muri Mata 1994.
Frank Ferguson uyobora ishami rya CPS rishinzwe ibyaha bikomeye n’iterabwoba, yavuze ko Brown akekwaho kuyobora no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’ubwicanyi na Jenoside.
Ibyo birego byatanzwe nyuma y’iperereza ryamaze imyaka irindwi ryakozwe n’Ishami rya Polisi ya Metropolitan rishinzwe ibyaha by’intambara. Iri perereza ryatangiye muri Nzeri 2019 nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gukora iperereza ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace ka Rugenge i Kigali.
INDI NKURU WASOMA : Mimuri: Abaturage baratakambira inzego kubakiza urugomo n’ubujura
Brown azitaba Urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026. CPS yibukije ko urubanza rwatangiye kandi ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye kugeza igihe urukiko ruzafata umwanzuro.
Polisi ya Metropolitan yavuze ko iperereza ku bandi bantu bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rikomeje mu Bwongereza.

Ibitekerezo