
U Rwanda rwahaye umukoro ukomeye amahanga
Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika byasabwe kutagarukira ku gushyiraho amategeko n’inzego zishinzwe kurwanya iyezandonke, ahubwo bikerekana umusaruro wazo mu guhagarika amafaranga akomoka ku byaha no gufatira ababyihishe inyuma.
Ibi byagarutsweho ku wa 2 Nzeri 2026, mu nama ngarukamwaka ya 2026 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ushinzwe kurwanya iyezandonke (ESAAMLG), yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 22 bigize uyu muryango ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na FATF.
Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Nick Barigye, yavuze ko kuba igihugu gifite amategeko n’inzego bihagije bidakwiye kuba ari byo bipimo bya nyuma by’imikorere y’urwego rwo kurwanya ibyaha by’imari.
Yagize ati: “Icy’ingenzi ni umusaruro. Ibihugu bikwiye kwibaza niba amafaranga yinjira mu byaha ahagarikwa, niba umutungo w’abanyabyaha usubizwa ndetse niba imiyoboro y’abakora ibyaha isenywa.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutasi ku Mari (FIC), Jeanne Pauline Gashumba, na we yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu bisuzume niba uburyo byashyizeho bwo kurwanya iyezandonke butanga umusaruro ugaragara.
Mu Rwanda, imibare ya FIC igaragaza ko hagati ya 2019 na 2024, ibyaha by’imari byagaragaye cyane birimo uburiganya, aho habaruwe imanza 837, kunyereza umutungo 734, icuruzwa ry’abantu 162, ubucuruzi bw’amadevize butemewe 160 n’ubusone bw’imisoro 116.
INDI NKURU WASOMA : Enzo Fernández yaciye agahigo kadasanzwe!
Abayobozi bagaragaje kandi ko ikoranabuhanga mu by’imari, nubwo ryoroheje serivisi, ryafunguye indi nzira abanyabyaha bashobora gukoresha.
ESAAMLG kandi yasinyanye amasezerano na Open Ownership agamije gufasha ibihugu kumenya abantu bafite cyangwa bagenzura mu by’ukuri ibigo n’indi mitungo, kugira ngo kurikirana umutungo ukekwaho gukomoka ku byaha birusheho koroha.

Ibitekerezo