
U Rwanda rwasabye Loni kuruzanira inyandiko za ICTR
U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) kwimurira ku butaka bwarwo inyandiko z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), no gukomeza gukurikirana abarenga 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataragezwa imbere y’ubutabera.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi Martin Ngoga, uhagarariye u Rwanda muri Loni, ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yari mu Nteko Rusange y’uyu muryango, nyuma yo kwakira raporo y’ibikorwa by’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).
Ngoga yavuze ko mu gihe IRMCT yitegura gusoza imirimo, ibyemezo bizafatwa bikwiye kurengera umurage w’ubutabera no gutuma abakekwaho ibyaha batarafatwa bakomeza gukurikiranwa.
Yagaragaje ko inyandiko za ICTR zirimo ubuhamya bw’abarokotse, ibimenyetso n’inyandiko z’imanza bifite akamaro mu kubungabunga amateka, ubushakashatsi no gukumira ko ibyaha bya Jenoside byongera kubaho.
U Rwanda rwavuze ko rwiteguye kwakira izo nyandiko, rukishyura ikiguzi cyo kuzimura, kuzibungabunga no kuzishyira mu ikoranabuhanga, ariko zigakomeza kuba umutungo wa Loni kandi zigacungwa hakurikijwe amategeko n’amahame mpuzamahanga.
Ambasaderi Ngoga yanavuze ko gufunga IRMCT bidakwiye guhagarika ubutabera ku barenga 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye ibihugu gukorana n’u Rwanda mu iperereza, gufata abakekwaho ibyaha no kubohereza kuburanishwa.
U Rwanda rwongeye kwemeza ko rwiteguye kwakira abakatiwe n’inkiko mpuzamahanga kugira ngo barangirize ibihano mu gihugu, hubahirizwa uburenganzira bwabo n’amategeko abigenga.
INDI NKURU WASOMA : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Budage
Ngoga yasabye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kuzirikana ibitekerezo by’u Rwanda n’abarokotse Jenoside mu gufata ibyemezo ku hazaza ha IRMCT, ashimangira ko kurangiza imirimo y’urwego bitagomba guha abihisha ubutabera amahirwe yo kudahanirwa ibyaha bakekwaho.

Ibitekerezo