Amamaza hano
Ubucucike mu Bitaro bya Kiziguro bushobora kugabanuka nyuma yo kwagurwa
AmakuruRwanda

Ubucucike mu Bitaro bya Kiziguro bushobora kugabanuka nyuma yo kwagurwa

Abaturage bagana Ibitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo barasaba ko byagurwa kandi bikavugururwa, kuko ubucucike bukigaragara mu byumba by’abarwayi, cyane cyane mu cy’ababyeyi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min20
Dukurikire

Bamwe mu barwayi n’abagana ibi bitaro bavuga ko iyo umubare w’abarwayi wiyongereye, ibyumba byuzura, bigatuma abarwayi batabona ahantu hagutse ho kurwarira.

Mukeshimana Angelique wo mu Murenge wa Kiziguro yavuze ko ikibazo kigaragara cyane mu gihe abarwayi ari benshi.

Amamaza hano

Ati: “Iyo abarwayi ari benshi, usanga ibyumba byuzuye. Twifuza ko byagurwa kugira ngo umurwayi abone ubuvuzi bukwiye kandi serivisi zitangwe neza.”

Mushimiyimana Elvera wo mu Murenge wa Kiramuruzi yavuze ko ubucucike bugaragara cyane mu cyumba cy’ababyeyi, bityo ko kongera ibyumba n’ibitanda byafasha kunoza serivisi bahabwa.

Uwamahirwe Ruth wo mu Murenge wa Kigarama na we yavuze ko hakenewe ibyumba n’ibitanda byinshi, kuko umubare w’abagana ibitaro ukomeje kwiyongera.

Ati: “Twifuza ko ibi bitaro byagurwa, hakongerwa ibyumba n’ibitanda. Iyo abarwayi ari benshi, biragorana kubona ahantu hanini ho kurwarira.”

Abaturage bavuga ko kuvugurura ibi bitaro byafasha gukemura ikibazo cy’ubucucike ndetse bikazamura n’ireme rya serivisi zihabwa abarwayi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hari gahunda yo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Kiziguro.

Ati: “Ibitaro bya Kiziguro hari gahunda yo kubivugurura no kubyagura bikagera ku rwego rwiza. Hari amafaranga asaga miliyoni 300 Frw amaze gukusanywa, kandi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ibi bitaro bizavugururwa hanongerwemo ibitanda.”

INDI NKURU WASOMA : Abantu batanu bafunzwe bakekwaho kwica Mucoma

Ubuyobozi buvuga ko iri vugurura rizongera ubushobozi bw’ibitaro, rikagabanya ubucucike ndetse rikazamura imitangire ya serivisi.

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Gatsibo kavuga ko hashyizwe imbaraga mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ubuzima, birimo kubaka no kuvugurura Ibitaro bya Ngarama n’Ibigo Nderabuzima bya Rugarama na Ngarama, hamwe n’inyubako zo kubyariramo mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Ibi bikorwa bigamije kwegera abaturage serivisi z’ubuzima no kugabanya intera bakoraga bajya kwivuza.

Ibitaro bya Kiziguroubucucike

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.