Amamaza hano
Uburusiya bushinja Ukraine kugaba igitero ku ruganda rutunganya peteroli
AmakuruUburayi

Uburusiya bushinja Ukraine kugaba igitero ku ruganda rutunganya peteroli

Uburusiya bwashinje Ukraine kugaba igitero ku ruganda rutunganya peteroli ruherereye mu mujyi wa Ryazan, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye gisubukura ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu by’Uburusiya.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min10
Dukurikire

Amakuru yatangajwe na BBC avuga ko ubuyobozi bw’Uburusiya bwatangaje ko bwahanuye misile enye n’indege zitagira abapilote (drones) nyinshi zagabye igitero kuri urwo ruganda mu majyepfo ya Moscow, ariko ibisigazwa byazo bigateza inkongi y’umuriro.

Zelensky yavuze ko yari yahagaritse ibitero nk’ibi mu gihe cy’iminsi itatu abisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko Uburusiya bwakomeje kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine.

Amamaza hano

Yashimangiye ko igihugu cye kitazongera kubahiriza ibyo bihagarika ibitero mu gihe Uburusiya butabikora na bwo.

Perezida wa Ukraine yanashinje Amerika gukoresha ubufasha bw’ubutasi nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Kyiv kugira ngo ihagarike ibitero ku Burusiya. Yavuze kandi ko imbogamizi zashyizwe ku muyoboro wa internet wa Starlink ukoreshwa n’igisirikare cya Ukraine zitari ikibazo cy’ikoranabuhanga, ahubwo ko zari icyemezo cyafashwe ku bushake.

Hagati aho, Zelensky yatangaje ko ibitero by’Uburusiya byahitanye nibura abantu 13 mu bice bitandukanye bya Ukraine, mu gihe indege zitagira abapilote zisaga 850 zagabwe ku mijyi n’utundi duce tw’igihugu mu masaha 24.

Uyu muyobozi yavuze ko Ukraine izemera guhagarika ibitero ku bikorwa remezo bya peteroli by’Uburusiya ari uko Amerika iyihaye izindi misile za Patriot zo kuyifasha kwirinda ibitero byo mu kirere.

INDI NKURU WASOMA : Lisandro Martinez yanenze ubuyobozi bwa Manchester United

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Kyiv ukomeje kwiyongera, mu gihe intambara yatangiye mu 2022 ikomeje kandi ibiganiro byo gushaka amahoro bikiri mu nzira.

UkraineRussia

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.