Amamaza hano
Umunyeshuri wa UR atwara imizigo ku igare kugira ngo abone ikimutunga
AmakuruRwanda

Umunyeshuri wa UR atwara imizigo ku igare kugira ngo abone ikimutunga

Ishimwe Théogène, umunyeshuri w’imyaka 21 muri Kaminuza y’u Rwanda, yahisemo gutwara imizigo ku igare kugira ngo abone amafaranga amufasha mu mibereho ye, nubwo bamwe mu rungano rwe babona ko ako kazi kadakwiriye umuntu wiga muri kaminuza.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min30
Dukurikire

Ishimwe, wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Ibaruramari n’Imari (Accounting and Finance), akomoka mu Karere ka Nyaruguru. Ni imfura mu muryango w’abana batanu.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko inguzanyo ahabwa yo kwiga itamuhagije ngo yishyure ibikenerwa byose, mu gihe ababyeyi be na bo bafite ubushobozi buke.

Amamaza hano

Ati: “Buruse baduha ni ibihumbi 80 Frw mu mezi abiri, kandi ubuzima bukomeza buhenda. Wareba kurya, kwishyura inzu, ukabona ntabwo byakoroha.”


Click to expand
Ishimwe Théogène yita ku masomo ye cyane, ariko yayasoza akajya no gushaka amafaranga abikesha igare . Image credits : IGIHE.

Yegereye inshuti ye yakoraga mu bubiko bw’inzoga, atangira kugeza ku bakiliya amakesi y’inzoga ku igare, ahembwa bitewe n’imizigo atwaye. Akodesha igare ku mafaranga 3.500 Frw buri cyumweru, akaba amaze umwaka akora uwo murimo.

INDI NKURU WASOMA : Uburusiya bushinja Ukraine kugaba igitero ku ruganda rutunganya peteroli

Avuga ko mu mpera z’icyumweru ashobora kubona 10.000 Frw, mu gihe mu minsi y’imibyizi amafaranga agabanuka bitewe n’amasomo.

Amafaranga akorera amufasha kubona ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku, ndetse akanazigama make yo kumufasha igihe inguzanyo yo kwiga itinze. Anunganira barumuna be mu gihe babikeneye.

Ntiyemera ko umurimo usuzugurwa

Nubwo yishimira ibyo akora, Ishimwe ahura n’imbogamizi zirimo impanuka zishobora kumutera igihombo igihe inzoga atwaye zimenetse. Avuga kandi ko izamuka ry’ibiciro ryagabanyije abakiliya.

Ibyo ntibimuca intege, kuko yemera ko nta murimo ukwiye gusuzugurwa igihe ukorwa mu bunyangamugayo.

Mu gihe kizaza, yifuza kubona igishoro agatangiza ubucuruzi bwe, akanashyiraho serivisi yo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.


NyaruguruUniversity of Rwanda

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Umunyeshuri wa UR atwara imizigo ku igare kugira ngo abone ikimutunga - Tugezo