Amamaza hano
Umwana w’imyaka itatu yapfuye nyuma yo kunyweshwa inzoga
AmakuruRwanda

Umwana w’imyaka itatu yapfuye nyuma yo kunyweshwa inzoga

Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu witwa Ihirwe Ikaze Ethia, wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, yapfuye bikekwa ko nyuma yo kunyweshwa inzoga ya Kata-moto n’umugabo wari uri kuyinywa.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min600
Dukurikire

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo uyu mwana yahuraga n’umugabo witwa Tuyishime Jean Claude, abaturage bavuga ko yamuhaye iyo nzoga. Nyuma yo kuyinywa, umwana yatangiye kuruka cyane.

Mukantwali Deocela, wamujyanye kwa muganga, yavuze ko yamusanze aruka kandi anuka inzoga.

Amamaza hano

Ati: “Umwana akimara kuruka ni njye wahise mujyana kwa muganga. Nagiye muhetse, agenda aruka ukumva binuka nk’inzoga. Tugeze kwa muganga bansabye kumukura mu mugongo, abaganga bambwira ko yamaze gushiramo umwuka.”

Se w’umwana, Imaniriho Emmanuel, yavuze ko yamenye ibyabaye amaze guhamagarwa n’umugore we.

Ati: “Mpageze tubona ari kuruka, acisha mu kanwa no mu mazuru. Mbajije bambwira ko hari umugabo witwa Tuyishime Jean Claude wamuhaye inzoga, ni uko umwana wanjye aba arapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko inzego zatabajwe n’ikigo nderabuzima, zigahita zitangira gukurikirana ibyabaye.

Ati: “Twahise dukorana n’izindi nzego, uwo mugabo arafatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

INDI NKURU WASOMA : Umushoramari uregwa kwiba Leta akayabo yafunzwe iminsi 30

Umurambo w’umwana wajyanywe gukorerwa isuzuma rya gihanga kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Tuyishime Jean Claude ari gukurikiranwa na RIB.

Rusizi DistrictInzoga z'inkorano

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.