
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho abayobozi bashya
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho Umuhoza Barbara nk’Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Urugaga, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO).
Izi mpinduka zatangajwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ku wa 7 Nzeri 2026, aho ruvuga ko zigamije kunoza imiyoborere n’imicungire y’Ubunyamabanga bw’Urugaga, ndetse no kongera imikorere mu gutanga serivisi ku bavoka.
Umuhoza Barbara azaba ashinzwe gushyiraho icyerekezo cy’imiyoborere y’Ubunyamabanga, guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi no gukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’Urugaga.
Azanahagararira Urugaga igihe abiherewe ububasha na Perezida warwo, ndetse akurikirane ibikorwa bijyanye no gushaka umutungo, guteza imbere itumanaho no kubaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa.
Ku rundi ruhande, William Niyongabo, wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa, azakorana bya hafi n’Umuyobozi Mukuru mu guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda n’ibikorwa by’Urugaga.
INDI NKURU WASOMA : Tanzania igiye kugura kajugujugu yihariye yo kuzimya Kilimanjaro
Inshingano ze zizibanda cyane ku kunoza imikorere y’imbere mu Rugaga, guteza imbere uburyo bwo gukora no gukurikirana ireme rya serivisi zihabwa abavoka n’abandi bagize Urugaga.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga ko rwizeye ko ubunararibonye, ubushake n’ubushobozi bw’aba bayobozi bazagira uruhare mu guteza imbere umwuga w’ubwavoka no kunoza imikorere y’Urugaga.

Ibitekerezo